Tuesday 29 March 2011

GAHUNDA YA GATSATA CHOIR


Biba byiza kandi byiza cyane ko abantu nk'aba ngaba basangiye byinshi, bashyiraho gahunda izajya ibafasha gukora umurimo w'Imana.

Ni muri urwo rwego aba baririmyi nabo bashyizeho gahunda yo gukofra umurimo w'Imana ariko intego nyamukuru akaba ari ivugabutumwa ryiza biciye mu ndirimbo.

 Iyo bari mu murimo w'Ivugabutumwa ugira ngo hari ibihembo bari buze kubaha nyuma nyamara reka da!
Kora nk'uwikorera kandi uteganya ko icyo ushaka kizagira akamaro mu gihe kiri imbere.

Ikigamijwe k'umukiristo ni impamvu imwe gusa yo kuzabona ubugingo buhoraro, ari nayo ntumbero nyamukuru y'iyi chorale.
Ku wa mbere: Imirimo y'abaririmbyi ku giti cyabo na Répétion
Ku wa Kabiri: Iteraniro saa kumi n'imwe z'umugoroba
Ku wa gatatu: Imirimo itunga abaririmbyi
Ku wa kane: Répétion saa kumi n'imwe
Ku wa gatanu: Amasengesho (umunsi wose)
Ku wa gatandatu: Répétition saa kumi n'imwe/gusenga
Ku cyumweru: Amateraniro rusange


Murakoze Imana ibahe umugisha.

1 comment:

  1. Nishimiye cyane uburyo iyi Chorale imeze Imana ijye ibaha umugisha mu byo bakora byose.

    Murakoze Imana ibahe umugisha.

    ReplyDelete