Tuesday 5 April 2011

Dore ibihe byiza biba muri Gatsata Choir


Iyo witegereje neza cyane usanga uyu mugabo azi icyo akora. Mu mwanya wose aba afite yitabira gahunda zose za chorale kandi ni umuhanga mu bijyanye na music (Guitar Bass), no kuyobora indirimbo.


Aba bana nabo ni Gatsata Choir y'ejo hazaza, umunezero n'umuhati byabo bizabasigira ubuhanga buhanitse, bityo Imana ihabwe icyubahiro biciye muri bo.
Mu ivugabutumwa rya Gatsata Choir, abantu b'ingeri zose baranezerwa ndetse Imana igahabwa icyubahiro.

Aba ni bamwe mu bamisiyoneri, kandi ni inshuti za Gatsata Choir.

Baremera bakitanga ariko icyo biyemeje bakakigeraho ku gira ngo umurimo w'Imana utere imbere.
Aha kandi ubusabane bwabo n'abandi baririmbyi ni ingira kamaro muri bo.

Ibi baba babikorera kugira ngo Ivugabutumwa biyemeje ryaguke.



Umunezero aba ari wose iyo bari mo bahimbaza Imana.
Ibi byishmo bumva babisangira n'abantu bose, kandi ni koko bibageraho aho izi ndirimbo zikora ku mitima ya benshi maze bagasubizwamo imbaraga abandi bagafata umugambi mwiza wo kuza k'Umwami wacu Yesu Christo                      
Uyu musaza uri imbere kubera Umurimo w'Imana umunezero uramurenga akagira ubuzima bwiza, Guhimbaza Imana kwe kugaragaramo imvano y'ukuri.
Yatangiranye na Chorale kuva yabaho kandi ntarashaka kuyivamo.

Aha Gatsata Choir yari mu gikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye bo mu Murenge wa Gatsata. Kandi iri vugabutumwa ryazamuye ububyutse mu Itorero ryose, ndetse n'igihugu muri Rusange cyabonye uburyo ki Umurimo w'Imana ari mwiza ndetse kandi ukaba ugira n'ingaruka nziza ku baturage b'igihugu cyacu.
Ubusabane bwa Gatsata Choir hamwe n'izindi Chorale ni ingirakamaro kuko icyo bagamije ni ukuzana umutuzo n'iterambere mu mwuka mu Itorero rya Christo
Abaterankunga baranezerwa iyo bari kumva izi ndirimbo ndetse iyo bari kubona uburyo Imana ihabwa icyubahiro ku bw'Ubutunzi bwabo budapfa ubusa. Kandi barahiye kutabura mu bikorwa byose bya Chorale Gatsata

Abacuranzi bose nabo umuziki barawitondera kugira ngo bagabure ibimeze neza, aho bigomwa n'umwanya wabo bakaza ku rusengero mu gihe bihaye ubwabo.

Uyu musore Baptiste iraha rya Gisore yarisimbuje guhimbaza Imana. 


Iteka umuhati we werekana ko ibyo akora aba abizi, aho usanga buri gikorwa cyose cya Chorale aba akirimo.





Iyo wumva umuziki umunezero ukwira umubiri wose maze agahinda k'ibibazo kagashira.


Uyu musore Abdou BIZIMUNGU akunda cyane kumva ari hamwe na Chorale ye. Aho ubu ari umuyobozi w'umuziki wa Chorale Gatsa, kandi akaba abikunda cyane.
Abacuranzi nabo bishimira umurimo wabo nta gihembo basaba n'ubwo biba bikwiye ugereranyije n'umurimo baba bakoze.


Umurya wa Gitari unogera amatwi ntujya ubura muri iyi Chorale.


Uyu musore Simon, akunda kugira ishyaka ry'Umurimo w'Imana ntacyo yitaho ahubwo areba icyo ashaka kuzaba mu gihe cye cy'imbere.




Turashimira Imana ko yakoze ibikomeye kandi twizera ko izakomeza no kudufasha mu gihe cyose.
Abiringira Uhoraho ntibazakozwa isoni.

2 comments:

  1. Ni byiza pe!ni umusanzu ukomeye kuri korali!Gusa nabonye harimo udukosa tw'imyandikire y'Ikinyarwanda.Ubwo ubishatse nanjye ni cyo nateraho nk'umusaada!

    ReplyDelete
  2. Sorry,kuri google talk hazaho izina rya Innocent,byigeze kwivanga.

    Ni Maman mukuru ni ko nitwa muri team.

    ReplyDelete